Kagame avuga ko yanejejwe n’itsindwa ry’abategetsi bo mu Bwongereza

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, tariki ya 27 Kamena, perezida Paul Kagame (nk’uko buri wese ashobora kubyiyumvira ku mpera y’iyi nyandiko), yatangaje ko ashimishijwe n’ibyabaye ku bategetsi b’Ubwongereza ejobundi. Muri iyi iminsi abongereza bagize amatora adasanzwe. Aya matora yari ayo kugaragaza niba abaturage bifuza ko igihugu cyabo kiguma mu muryango w’ubumwe bw’i Burayi, cyangwa niba bifuza ko kiwuvamo.

Hafi 52% batoye ko cyawuvamo. Bucyeye bwaho abaguye mu kantu si abifuzaga gusa kugumamo, ahubwo na bamwe mu batoye kuvamo, bisanze mu gihirahiro kuko batazi neza niba igihombo atari cyo kizaba kinini. Minisisitiri w’intebe David Cameron yahise atangaza ko agiye kwegura. Yari mu bifuzaga ko Ubwongereza bwagumamo.

Uyu munsi abongereza bari kwibaza niba batarahisemo nabi. Muri bo hari abasanga barihutiye gutora kuvamo babitewe n’impungenge bari bafite z’ubukungu bibwira ko bwatera imbere kurushaho basohotsemo ndetse bikanabaha uburyo bworoshye bwo gukumira uwo batifuza ko yinjira iwabo. Nyuma y’umunsi umwe, bamwe muri bo bivugiye ko bashobora kuba bibeshya ku nzira batoranyije.

Mu gihugu nk’iki ntawukubwira ngo tora aha. Ni yo mpamvu, amatora yakiriwe uko yakozwe. Ubu, hari abaturage basaba ko yasubirwamo. Mu babyifuza, hanarimo abatoye kuvamo. Abari ku butegetsi ntibari mu bihe byoroshye. Barajya inama hagati yabo bazirikana icyafasha igihugu kwirinda guhungabana. Baranegera ibindi bihugu by’inshuti ngo baganire, bumve ibitekerezo byabo kuko nta mugabo umwe.

Icyaje gutangaza bamwe mu banyarwanda, ni uko perezida Kagame we yatangaje ko ashimishijwe n’icyo kibazo icyo gihugu kirimo. N’ubwo atavuze amazina, ariko ntawashidikanyije ku bo yavugaga.

Kagame 6

Ubwongereza ni kimwe mu bihugu byafashije cyane abari ku butegetsi mu Rwanda.  Nyuma y’intambara na jenoside, abongereza bitaye ku Rwanda mu bikorwa binyuranye. Nta gushidikanya ko ari kimwe mu bihugu biri ku isonga, bifasha Urwanda.

Ko bari mu ba mbere igihugu gicungiraho, bigenze bite?

Perezida Kagame, ntabwo yihanganira ko banyuzamo bakanenga politiki ye.  Ndetse mu ijambo yavugiye imbere ya ruriya rubyiruko ruhagarariye Intore, yashimangiye ko abo banyamahanga batagomba kumubwira icyo agomba gukora. Koko rero, abongereza bari mu bamubwiye kenshi ko nta bwisanzure mu bitekerezo,  nta rubuga rufunguye ku bakora politiki batabona ibintu kimwe na we. Ibi bibabaza Kagame. Hariya rero,  yumvaga abonye akanya ko kubabwiriramo. Hari abanyarwanda basanga ijambo ry’umukuru w’igihugu, ryakabaye rigira indi sura. Yewe bakanongeraho ko, kabone n’aho haba impamvu ituma hari icyo kutemeranywaho n’amahanga bigakorwa mu bundi buryo, nko kumenya gutoranya neza amagambo ajya mu mbwirwaruhame.

Aho imvugo izagororoka?

Mu myaka ya za 96, 97, 98, disikuru zidasanzwe nk’iyi, uwazumvaga yibwiraga ko hari hashize igihe gito abantu bavuye ku rugamba n’amakuba adasanzwe, umuntu akibwira ko bizashira gahoro gahoro. Imyaka 22 irashize! Ese hari icyizere ko umwaka utaha hari ikizahinduka? Abanyarwanda n’abanyamahanga, ni nde utarigera yumirwa ku mvugo zimwe na zimwe? Umwongereza wasemuriwe, yabyakiriye ate? Ni ukwiyumanganya?

Buri mwaka Abongereza bagenera Urwanda inkunga ya miliyoni zisaga 100 z’amadolari (100.000.000$), bihwanye na miliyoni 70 z’amapawundi (70.000.000£), ni ukuvuga Miliyari zirenga 80 z’amanyarwanda (80.000.000.000Frws). Ntagushidikanya ko Ubwongereza bufatiye runini Urwanda. Ni igihugu cy’inshuti. None bagize akabazo, uri umukuru w’igihugu bafasha kariya kageni, uzababwira irihe jambo?

Mu nyandiko yo mu cyongereza, Dr David Himbara aragira ati: « What a shame ». Ni ukuvuga ngo biriya ni urukozasoni. Uyu mugabo wigeze kuba umujyanama wa perezida Kagame mu by’ubukungu, ntiyiyumvisha ukuntu umuntu yashimishwa n’uko igihugu cy’inshuti gihuye n’ikibazo. Akomeza anibutsa ko uretse n’ibyo, ubusanzwe na Bibiliya yigisha ko ntanukwiye gushimishwa n’amakuba agwiririye uwo afata nk’umwanzi. Byanditse muri Bibilya, Imigani 24, 17 (proverbes 24, 17). Hagira hati: « ntukishime umwanzi wawe aguye, kandi ntukagire umutima unezezwa n’uko ashegeshwe ».

Burya umukuru w’igihugu, uwo ari we wese, si umuntu usanzwe. Impamvu ni uko ibyo avuga n’ibyo akora, hari ababyemera byose uko byakabaye, hari n’igihe byitirirwa igihugu cyose, bikagira ingaruka nziza cyangwa mbi ku benegihugu bose. Iyo ari byiza, biba ari ishema ry’igihugu cyose. Iyo bitabaye byiza, aba ari akandare.

Ni ukwikebuka (ku mugani w’abarundi)

Euro 2016: ubugabo si ubut… Islande itsinze abongereza, abafaransa bararye bari menge!

Islande yaraye itunguye Ubwongereza ibutsinda ibitego 2-1. Nyuma yo gusezerera abongereza, igihugu cya Islande kirarota no guhigika abafaransa ku cyumweru tariki ya 3 Nyakanga, muri 1/4 cy’irushanwa ry’umupira w’amaguru ku makipe y’ibihugu ku mugabane w’iburayi.

Mu mupira w’amaguru Islande iri ku mwanya wa 34 mu rwego rw’isi. Ntabwo ari igihugu kizwi cyane mu mikino kuko ni ubwa mbere bagiye mu gice cya nyuma cy’irushanwa mpuzamahanga nk’iri, mu gikombe cy’isi ho ntibarahagera. No muri politiki si igihugu gikunze kuvugwa, cyakora mu rwego rw’ubukungu n’iterambere, ni igihugu kibeshejeho.

Islande iri mu majyaruguru y’Ubwongereza, mu nyanja y’Atlantika, urebye, ni ikirwa. Ifite abaturage basaga ibihumbi 300.000 gusa. Mu bunini, ni igihugu gikubye Urwanda inshuro enye.

Islande irifashije kuko umuturage wayo yinjiza ibihumbi 43.600$ (by’amadorali) ku mwaka, mu gihe umunyarwanda atarenza asaga 800$.

Kuri iki cyumweru muri 1/4, Islande izaza yariye karungu. N’ubwo abafaransa bazaba bari iwabo, birabasaba kwirinda igihunga. Umupira wo, uwurusha undi ku rupapuro, arazwi, ariko ibyo ntibihagije mu irushanwa. Ni ukubyerekana no mu kibuga. Iyo irushanwa rigeze aha, nta kipe y’akana ibaho.

« Que le meilleur gagne »

Impunzi z’abanyarwanda ni urujya n’uruza. Kugeza ryari?

Buri mwaka ku itariki ya 20 Kamena, ni umunsi mpuzamahanga w’impunzi. Nta gushidikanya ko Urwanda rukiri mu bihugu bifite impunzi nyinshi. Witegereje mu myaka 50 ishize, wagira ngo abanyarwanda bajya ibihe byo guhunga igihugu! Ariko nyamara nta n’umwe ubihitamo asetse. Ku banyarwanda ni akandare! Mu buhungiro hari abahamaze imyaka 22, hari abamaze imyaka irenga 50 (nk’umwami Kigeli V Ndahindurwa), hari n’abahunze ejobundi. Hari abatahutse abandi bari guhunga.  Ari ejo, si ejobundi hashize, n’uyu munsi biri uko! Ni nde utazi ko hari n’abamaze guhunga bwa kabiri? Hari abahunze bari mu mugongo w’ababyeyi, nyuma baratahuka, bukeye na bo bahunga bahetse abo bamaze kubyara! Buri wese ukora politiki akwiye kwibaza akaga gatera uru rujya n’uruza.

Impunzi za politiki

Kimwe no mu Rwanda, n’ahandi hose ku isi, ubuhunzi ni ingaruka za politiki ikorwa nabi. Ni na yo mpamvu, ibyangombwa zihabwa, biba byanditseho impunzi ya politiki (réfugié politique). Bimwe mu biranga politiki mbi, harimo kutazirikana inyungu rusange z’abenegihugu, kutihanganira abatanga ibitekerezo binyuranye, nyamara na byo bigamije ineza y’igihugu, kwikubira, kwironda, kutubahiriza amategeko, ubugizi bwa nabi n’iterabwoba bigamije ko abantu bayoboka ufatwa nk’umunyabubasha. Politiki ya « humiriza nkuyobore », cyangwa isa na « hunga twaje » yakagombye gusimburwa na « twubakane igihugu buri wese mu burenganzira bwe n’uburinganire imbere y’amategeko ». Hakwiye gutekerezwa politiki izatuma n’ejo, ejobundi ntawongera guhunga kubera ihinduka ry’ubutegetsi, cyangwa kubera ko avuye ku mwanya w’ubuyobozi bwo hejuru. Ibi, birareba abari ku butegetsi ndetse n’abashaka kubasimbura. Izi mpande zombi zitabigizemo ubushake, umuti w’ikibazo waba ukiri kure. Nyamara nta ruhande rutabifitemo inyungu.

Mu mwaka w’2014, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR (Haut Commissariat des Nations unies pour les Réfugiés), ryatangaje ko impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kongo (RDC) zonyine zageraga ku bihumbi 245.000.  Mu ntara y’amajyaruguru ya Kivu, hibaruje abagera ku bihumbi 199.000, na ho mu y’amajyepfo hibaruzwa ibihumbi 42.000, abasigaye babarurwa mu ntara ya Kasai, Katanga, Maniema, na Kinshasa. Abo, ni abiyandikishije gusa, kuko abatariyandikishije ntibazwi, bityo ntibashyirwa muri iyo mibare. Uwakongeraho impunzi z’abanyarwanda ziri hirya no hino muri Afrika (nka Zambiya, Zimbabwe, Afrika y’Epfo, Kenya, Uganda, Kongo Brazzaville, Kameruni n’ahandi), ukongeraho abari i Burayi, Amerika, Kanada, Aziya na Ostraliya, birumvikana ko umubare usaga ibihumbi 300.000. Aba bantu ni benshi, kandi n’aho baba ibihumbi 10.000 gusa, bumva batizeye umutekano wabo basubiye mu gihugu, ubwabyo na cyo cyaba ari ikibazo gikwiye umuti.

Impamvu, imvo n’imvano

Ubajije umutegetsi wo mu Rwanda impamvu ituma hakiri abanyarwanda bangana kuriya mu buhungiro, agusubiza ko abenshi bahunze igihe cy’intambara na jenoside yo mu w’1994. Iyo umubajije impamvu abo badataha, agusubiza ko bafashwe bugwate n’abakoze jenoside babarimo, bakaba bafite intwaro ku buryo ngo babuza abifuza gutaha, babatera ubwoba ko nibataha bazagirirwa nabi n’ubutegetsi. Ikindi gisubizo umutegetsi wo mu Rwanda ashobora kuguha ni uko ngo abahunze babitewe n’impamvu zabo bwite cyangwa biturutse ku byaha bakoze. Kenshi usanga, umutegetsi nk’uwo akubwira ko uwahunze yanyereje amafaranga, iyo abarizwa mu bwoko bw’abatutsi. Na ho iyo abarizwa mu bwoko bw’abahutu, kenshi, umutegetsi wo mu Rwanda amushyira mu rwego rw’abajenosideri. N’ubwo impamvu nk’iyo ishoboka kuri bamwe, ariko umutegetsi ukusanyiriza abanyarwanda bahunze muri ako gatebo, aba ajijisha nkana, akabeshya yibeshya ku mpamvu za politiki y’amashandikiranyo.

Iyi politiki y’amashandikiranyo, ishobora gufasha ufite ubutegetsi guhashya no kwihimura ku batavugarumwe na we, n’abadashobora kuba inkomamashyi, ariko ntabwo ari politiki yubaka igihugu ku buryo burambye. Bitabaye ibyo, wasobarira ute abanyarwanda uburyo Dr Yozefu Kabuye Sebarenzi wari perezida w’Intekonshingamategeko (1997-2000), yavuye mu Rwanda avuga ko ubuzima bwe bwari mu mazi abira? Uyu mugabo akiri perezida w’Intekonshingamategeko yari yaratangiye gukurikirana ibikorwa bya guverinoma adatinya ba nyirububasha. Mu kumwikiza, ashumurizwa bagenzi be bamurega ibintu bidafashe birimo gukoresha nabi umutungo w’Inteko, ku buryo n’umuturage utarageze mu ishuri yumvaga ko ari « amafitire » (ikintu kitagira shinge na rugero). Kumukuraho ntibyari bihagije; yavuye mu gihugu avuga ko agerwa amajanja, agenda yihishe kandi ntacyo umutima umurega.

Intwaro ziri ukwinshi

Impunzi yakwiyemeza kuyoboka, yataha rwose nta kibazo yagira. Hari ingero nyinshi. Wasobanurira ute abanyarwanda, ukuntu Petero Selesitini Rwigema wahoze ari Minisitiri w’Intebe (1995-2000), umunsi avuga ko yatse ubuhungio muri Amerika, agatangira kuvuga ibyo anenga aboyobozi bo hejuru, abafite ubutegetsi bavuze ko ari umujenosideri ruharwa. Bukeye bwaho, Rwigema yinjiye mu muryango w’abasingiza i bukuru, yagizwe inyange agabirwa akazi, asubizwa imitungo ye. Izi ni ingero nke mu zindi nyinshi. Abaturage si impumyi, si n’injiji. Barareba, bagaseka, bakagaya, bakumirwa, bakaryumaho.

Hari uwabaza ati: « none se ikibazo kirihe niba uyu Rwigema yarihakiwe akisubiranira ibye »? Igisubizo: burya kubaho si ukurya no kuryama gusa. Burya kubaho si umutungo, si amafaranga, si n’amaraha gusa. Ahubwo kubaho nyabyo, ni ukuvuga icyiza ufite ku mutima, ni no kugira uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibitekerezo byiza wifitemo. Burya, iyo umuntu akora cyangwa avuga ibihabanye n’umutimanama we, akabikora gusa kuko biri mu murongo w’uwo ashagaye; aba ariho atariho. Mu yandi magambo, ni ukwiyaka ubumuntu. Ubumuntu ni no gutekereza ubwawe ikintu cyiza, ukagikora kubera ko ari cyiza.

Ni byo koko, hari igihiriri cy’impunzi zavuye mu Rwanda zihungira muri Kongo no mu bindi bihugu mu w’1994. Abategetsi b’Urwanda bagiye mu bihugu binyuranye, bajyanye ubutumwa bugira buti: « mu Rwanda ni amahoro, nimutahuke ». Zimwe muri izo mpunzi zaratahutse. Ndetse hari n’abashyizwe mu myanya y’ubutegetsi, nka Seraphine Mukantabana wagizwe minisitiri ufite ikibazo cy’impunzi mu nshingano ze (nyuma yo kuva mu buhungiro Kongo Brazzaville aho yitaga ku nyungu z’abanyarwanda bari basangiye na we amakuba y’ubuhungiro). Aho abereye minisitiri avuga ko nta mpamvu impunzi itagombye gutaha. Jenerali Paul Rwarakabije na bamwe mu basirikare bahoze muri FDLR, batahutse, binjizwa mu ngabo na polisi, ndetse bamwe bongezwa n’amapeti. Muri bo harimo n’abari mu gitero cyahitanye abana b’abakobwa bigaga i Nyange mu w’1997. Ibi hari ababibonamo igikorwa gisanzwe cyo kubasubiza mu ngabo z’igihugu, ariko hari n’ababibonamo amayeri y’inyungu za politiki, zo kwerekana ko nta bibazo biriho mu miyoborere. Aba bavuga ko umuti wa nyawo, udashobokera muri izo nzira. Abategetsi b’Urwanda banasabye ko abanyarwanda bavanirwaho ubuhunzi, ndetse hari n’ibihugu byabishyize mu bikorwa. Kuva icyo gihe, abategetsi b’Urwanda banyuze muri ambasade bashishikariza impunzi gufata « passeport » no gutahuka. Ibi babikoze ahanini kuko bazi ko igihugu gifite impunzi hanze bidatanga isura nziza, kuko nk’uko twabibonye, ubuhunzi ni ingaruka z’ibibazo by’ubutegetsi burangwa na politiki mbi.

Hari abagize amakenga, na n’ubu bakiri hanze mu buzima bubi, babwemeye gutyo, imyaka n’imyaniko, kuko babona hari ibikibura ngo batahe. Nta munyarwanda utazi ububi bw’ubuhunzi, kuko n’abari ku butegetsi, benshi muri bo babubayemo. Ubushake bubayeho, iki kibazo cyabonerwa umuti kuko impamvu zacyo zirazwi.

Impunzi ubugira gatatu!

Impunzi zose z’abanyarwanda aho ziva zikagera, na zo ni abana b’Urwanda. Ni amaboko y’igihugu. Nta n’umwe uzakubwira ko adakunda urwamubyaye. Ese nta sano namba iri hagati y’igituma abanyarwanda bari mu buhungiro uyu munsi, n’icyatumye hari abari mu buhungiro mbere y’imyaka ya za 90? Hari uwakwihutira kwerekana itandukaniro (kandi koko rirahari) ariko « icyita rusange » (aho bihuriye) ni cyo cy’ibanze kuko kubimenya bishobora kuba inzira yashakirwamo igisubizo n’umuti. Ese twahakana ko kugeza ubu, ubutegetsi butananiwe guha abanyarwanda ubwisanzure mu bitekerezo, uburenganzira bwo kwihitiramo ababayobora no kureshya imbere y’amategeko n’imbere y’inzego nkuru z’igihugu? Twahakana ko, uko ingoma zasimburanye, ufashe ubutegetsi atandika amateka uko abyumva, hanyuma ubibona ukundi kabone niyo yaba afite ishingiro, akagirwa ruvumwa? Twahakana ko bamwe mu bategetsi babugeraho bakibagirwa ko, ari ubw’abaturage, ko ari bo babutanga, kandi ko ari bo bugomba gukorera?

Uretse ko, no kuba impunzi bitari bikwiye, bishoboka bite ko hejuru y’ibyo, zimwe mu mpunzi zinahigwa iyo mu mahanga aho zahungiye? Ibi byo ni agahomamunwa, na ko nta n’uwabona ijambo risobanura neza ikintu nk’iki kirenze ihaniro. Byageze n’aho i Burayi, abashinzwe umutekano, bimura bamwe, bamaze kubona ko n’iyo muri ibyo bihugu bakurikiranwayo! Igihe cyarageze ngo abantu bagaruke ku muco nyarwanda. Burya ngo, n’iyo inyamaswa yahungaga, uwayihigaga, yarazibukiraga (yarayihoreraga). Ntawashidikanya ko impunzi zatahuka, ibibazo bya politiki byatumye zihunga bibonewe umuti nyawo. Kubishakira umuti, ntawe bitareba, ndetse n’abafite ubutegetsi babifitemo inyungu, kuko bucya bwitwa ejo.

Urugero n’ikimenyetso cyiza kuri bamwe, mu gihe hari n’ababyibazaho

Abahungu babiri ba perezida Paul Kagame (Ian na Brian), ku wa gatandatu ushize baserutse mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ku batarengeje imyaka 20, ubwo yahuraga n’iya Maroc, mu mukino wa gicuti wateguwe hibukwa ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi. Ibinyamakuru byinshi mu Rwanda byakoze inkuru kuri uwo mukino (Ruhagoyacu.com, igihe.com, umuseke.rw, n’ibindi). Bimwe mu binyamakuru byavuze ko ari « agashya ». Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Muri iyi nkuru, turanumva agace k’umupira w’amaguru uko wogejwe kuri Radio na Televiziyo by’igihugu.
Turumva kandi icyo Jean Népomuscène Mporamusanga, abivugaho. Ni umugabo usanzwe azi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda. Wumva iyo asubiza ibibazo by’umunyamakuru, adahutiraho. Wumva abanza gutekereza. Ni umwe mu batumirwa ba Serge Ndayizeye mu kiganiro cyo kuwa 18 Kamena 2016. Hari n’abandi batumirwa muri icyo kiganiro yakoze uwo munsi, dore ko hari n’izindi ngingo yari yateguye.
Aha ho, turumva igice kirebana n’uwo mukino wa gicuti, hagati y’Urwanda na Maroc hari kuri stage Amahoro i Remera, mu mpera z’icyumweru dusoje.

Icyo benshi mu banyarwanda bahurizaho ni uko, abana b’umukuru w’igihugu, na bo bashobora gukina mu ikipe y’igihugu, kuko bo, kimwe n’abandi banyarwanda bafite uburenganzira bwo guhagararira igihugu cyabo. Hari n’abasanga ari ikimenyetso cyo guha agaciro imikino, n’ikiba kigamijwe mu rwego rwayo. Hagati aho hari n’abanenga uburyo byakozwemo, bakibaza niba gutoranywa kwabo bikurikizwa uko amategeko yagenwe abiteganya mu rwego rwa « sports ». Abandi bati: »wari umukino wa gicuti kandi wari wanateguwe mu bihe bidasanzwe ». Abandi bati: « ni sports mwibitindaho ». Hari n’abagira bati: » si ikimenyetso cyiza mu rwego rwo kwerekana niba n’andi mategeko yubahirizwa ».

 

Rwanda/politics: do you think he can?

On Jefferson Public Radio, few days ago, he spoke about nonviolence, and his candidacy for 2017 presidential.

He said that, he can do it peacefully.
He added, he knows the degree of the risk to return home, as a serious opponent, but ready to pay the price. His name is, Father Thomas Nahimana.

He beleaves that, HE CAN, and ready for sacrifice! He believes, a successful revolution is possible from rwandese people itself, together with good leaders.

Could his dream become reality? I have no answer. Have you?

The following is the interview on Jefferson Public Radio:

http://ijpr.org/post/surviving-violence-rwanda#stream/0

Comment from website of Southwestern an Oregon community college, where he hold a lecture and discussion, about « Lessons in Nonviolent Conflict Resolution”.

Thomas Nahimana believes that peaceful conflict resolution and true reconciliation are primarily based on Gandhi and Tolstoi’s principles of nonviolence philosophy (ahisma/satyagraha). These principles are very useful in resolving conflicts at all levels: inter-personal, family, school, community, national and international levels. Moreover, these nonviolence principles can be used not only as a philosophy but also as a strategy and a means to achieve political and social change.

Thomas Nahimana is a Rwandan, Catholic priest born in 1971. He grew up in Rwanda and experienced very hard moments of civil war and genocide (1990-1994). He then devoted his life toward peaceful conflict resolution and reconciliation. He launched and monitored the training of 2500 Peace Artisans and Reconciliation Mediators in the Cyangugu Catholic Diocese.

Mr. Nahimana studied in Rwanda and France. He holds degrees in Theology (Bachelors), Law (Masters) and he is finishing his dissertation for a PhD of Philosophy. He holds a diploma as a Nonviolence Trainer delivered by the International Fellowship of Reconciliation (IFOR).

Since December 2005, Thomas has been living in exile in Normandy France where he mainly works in family conflict resolution. In 2013, he and his friends launched a political party, the ISHEMA Party, with nonviolence as a strategy to achieve democratic change in Rwanda. Currently, the ISHEMA Party leads the « New Generation Leadership Movement”. In 2015, Thomas Nahimana was nominated as a presidential candidate by the congress of his party and will soon return to Rwanda in order to register his party and challenge the dictator Paul Kagame in the 2017 presidential elections.

http://socc.edu/news-archives/863-lessons-in-nonviolent-conflict-resolution-lecture-and-discussion-to-be-held-at-southwestern

Ihinduka ry’ubutegetsi ntiryigeze rimuhuma amaso

Ni impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yabitangiye kera kuko abimazemo imyaka hafi mirongo itatu. Yitwa Yozefu Matata. Ni we muhuzabikorwa w’ikigo giharanira kurwanya umuco wo kudahana no kurenganya mu Rwanda, CLIIR (Centre de lutte contre l’impunité et l’injustice au Rwanda). Iri shyirahamwe ryashinzwe kuwa 18 Kanama 1995. Riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ryamaganira kure akarengane ako ari ko kose kagirirwa abanyarwanda, rigatabariza abarengana bose ritavanguye, ahubwo rishingiye ku kuri. Ibi ni Matata ubwe ubisobanura nk’uko tunabisanga mu kiganiro kiri ku mpera z’iyi nyandiko.

Ubusanzwe, kimwe mu bigomba kuranga imiryango itegamiye kuri Leta (urugero nk’iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’itangazamakuru), ni ugushyira imbere inyungu rusange. Kwirinda guteshuka cyangwa guta indangagaciro bitewe n’ihinduka ry’ubutegetsi, cyangwa kubera amaramuko. Yozefu Matata avuga ko nta cyatuma ateshuka ku migambi y’iri shyirahamwe bitewe no kurambagizwa n’ibikomerezwa n’abanyabubasha bashukisha ba mutimamuke amafaranga n’imyanya mu butegetsi.

Mu kwezi k’Ukwakira 1990, Yozefu Matata yafunzwe mu bakekwaga no mu bagerekwagwaho kuba ibyitso by’Inkotanyi zari zagabye ibitero, zitangiza intambara. Uyu mugabo w’inararibonye azi ingaruka z’akababaro, akarengane, no gufungirwa ubusa. Matata yemeza ko ibyo byamuhaye kumenya kurushaho ukuntu urengana aba akwiye kugira abaharanira ko yarenganurwa.

Yozefu Matata avuga ko yakoze ubushakashatsi kuri jenoside n’ibikorwa bitandukanye by’ubugizibwanabi byakoze ku banyarwanda imbere no hanze y’igihugu. Yemeza ko afite amakuru menshi ashingiye ku bimenyetso byuzuye. Mu w’1991 amaze gufungurwa yakoreye umuryango nyarwanda uharanira kurengera uburenganzira bwa muntu ARDHO (Association rwandaise de défense des droits de l’homme). Yaje kuwubera umunyamabanga uhoraho. Nyuma afatanyije n’abandi bashinga urugaga rw’amashyirahamwe nyarwanda aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, CLADHO (Collectif de ligues et associations rwandaises de défense des droits de l’homme). Iyi mpuzamashyirahamwe ni yo yasabye iperereza mpuzamahanga ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi bwakozwe kuva ku itariki ya 01/10/1990. Ibyavuye muri iryo perereza bishyirwa ahagaragara tariki ya 23 Mutarama 1993, byerekana ubwicanyi bwakorewe abatutsi, ariko icyo gihe abakoze iperereza bavuga ko ubwicanyi bwakorewe abahutu byabagoye kurikora binononsoye mu gace kari karafashwe n’inkotanyi ngo kuko bitari byoroshye kukinjiramo.

Yozefu Matata avuga ko yatotejwe bikomeye n’ubutegetsi bwa mbere ya 94 azira kugaragaza akarengane kakorerwaga abatutsi. Aho FPR ifatiye ubutegetsi, ntiyahagaritse ibikorwa byo guharanira uburenganzira bwa muntu. Matata avuga ko yazengurutse hirya no hino mu Rwanda abona uburyo jenoside yakozwe. Ubuhamya bumwereka uko interahamwe na bamwe mu basirikare b’icyo gihe bishe abaturage. Mu iperereza kandi yari yatangiye no gucukumbura ukuntu ingabo za APR zishe inzirakarengane. Avuga ko, ibi byamuviriyemo gutotezwa, abonye agerwa amajanja, arahunga. Ubu atuye mu Bubiligi. Aracyaharanira kurengera uburenganzira bwa muntu.

Yozefu Matata ni umwe mu bantu bemeza ko jenoside yibasiye abo mu bwoko bw’abatutsi ndetse ikanahitana n’abo mu bwoko bw’abahutu. Abafite ubutegetsi mu Rwanda bavuga ko ababibona gutyo nka Matata ari abahakanyi cyangwa abapfobya jenoside yibasiye abatutsi. Yozefu Matata n’abandi nka we, bo bakabwira abo bategetsi ko ahubwo ari bo bahakanyi (négationnistes) ngo kuko bemeza ko hishwe ubwoko bumwe bagahakana ko n’ubundi bwishwe mu nzira zimwe. Matata asobanura ko kuvuga ko n’abahutu bishwe bitavanaho icyaha no guhana abishe abatutsi. Bityo kuri we, mu rwego rwo guca umuco wo kudahana, asanga abishe abahutu na bo batagomba kubihakana, bakaba bagomba no kubihanirwa. Ibi akabivuga yibutsa ko umuntu ari nk’undi, ko kandi Urwanda ruzarushaho kuba igihugu cyiza nirwubahiriza ihame ryo kureshyeshya abenegihugu imbere y’amategeko. Umugabo witwa Prosper Bamara na we aherutse gusohora inyandiko, aho yemeza ko Urwanda rwubatse ku rutare ruzashingira ku kudahakana ko ari abahutu ari n’abatutsi bishwe. Ushaka kumenya CLIIR n’umuhuzabikorwa wayo Yozefu Matata yasoma ku rubuga: http://www.cliir.org/

Ikiganiro musanga munsi aha, Yozefu Matata yakigiranye n’umunyamakuru Tharcisse Semana ku itariki ya 28/05/2016, i Buruseli mu Bubiligi, nyuma y’inama imiryango itegamiye kuri Leta yari yifuje gutangamo ibitekerezo ku bakora politiki.

Imiryango itegamiye kuri Leta irahanura yunganira abanyapolitiki

Mu kiganiro musanga ku mpera z’iyi nyandiko, murumva uburyo imiryango itegamiye kuri Leta iri gutanga ibitekerezo ku banyapolitiki b’abanyarwanda. Ni gahunda iyi miryango yafashe kuko ibona buri munyarwanda akwiye gutanga umuganda we ngo Urwanda rurusheho kwiyubaka. Ni cyo bise mu gifaransa « initiative citoyenne ».

Ni muri urwo rwego, ku itariki ya 28 Gicurasi 2016 i Buruseli mu Bubiligi hakoraniye inama nyunguranabitekerezo ku ngingo zinyuranye ku bireba politiki, ubutabera, uburenganzira bwa muntu n’indi mibereho y’abenegihugu.

Iki ni igice cya mbere cy’abatanze ibiganiro, muri bo hari:

Aloys Simpunga impuguke muri politiki n’imibereho y’abaturage,
Joseph Matata, umuhuzabikorwa wa CLIIR (Ikigo kirwanya umuco wo kudahana no kurenganya mu Rwanda)
Ambasaderi JMV Ndagijimana inararibonye muri politiki akaba n’umuyobozi w’umuryango IBUKABOSE
Emmanuel Senga, impuguke mu burezi, akaba akurikiranira hafi politiki n’imibereho y’abanyarwanda kuva hambere.

Igice cya kabiri kizasohoka mu minsi ya vuba. Mu banyamakuru bakurikiye uko iyo nama yagenze hanarirmo Tharcisse Semana, ari we wafashe amajwi n’amafoto musanga muri iki kiganiro.

Ikirego cya Mme Ingabire muri CADHP: Leta y’Urwanda izava ku izima?

Muri iki kiganiro musanga ku mpera y’iyi nyandiko turavugana n’impuguke mu mategeko Me Innocent Twagiramungu ku bibazo bamwe bibaza ku kirego Mme Victoire Ingabire Umuhoza yatanze mu rukiko nyafurika bw’uburenganzira bwa muntu (CADHP), ndetse urubanza rukaba rugiye kuburanishwa. Yareze Leta ko yamurenganyije.

Ni nk’ibihe bimenyetso abamuburanira bashingiraho berekana ko Mme Ingabire yarenganye?
Ese Leta y’Urwanda ifite inyungu yo kwitaba cyangwa kutava ku izima? Yakwemera gutsindwa itaburanye?
Leta y’Urwanda nitsindwa izemera gufungura Mme Ingabire? Ibyo ni bimwe mu bibazo Me Innocent Twagiramungu asubiza muri iki kiganiro.

Urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu bumaze kwemeza ko buzumva ikirego Mme Victoire Ingabire Umuhoza yabugejejeho arega Leta y’Urwanda ko imufunze ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iki cyemezo cyafashwe, Leta y’Urwanda imaze kuvuga ko ivuye muri urwo rukiko. Ku bacamanza 11 barugize, 9 bemeje ko n’ubwo Urwanda rwivanye mu rukiko, bitazabuza ko rwumva ikirego cya Mme Ingabire.

Umucamanza El Haj Guissé ukomoka muri Senegal yasobanuye ko icyemezo cy’u Rwanda cyaje hashize amezi cumi n’abiri yose Ingabire yaragejeje ikirego muri urwo rukiko, bityo rero urubanza rukaba rukwiye gukomeza.

Ubundi amategeko urukiko rugendereraho ateganya ko kugira ngo rwakire ikirego cy’umuntu cyangwa cy’ishyirahamwe runaka, igihugu kiregwa kigomba kuba cyarahaye ku mugaragaro abantu bacyo uburenganzira bwo kwitabaza urwo rukiko.

Mme Ingabire yagejeje ikirego cye muri uru rukiko ku itariki 3 z’ukwa cumi 2014, urukiko ruracyakira kuko ibyangombwa byose byari byuzuye.

Mme Victoire Ingabire Umuhoza Perezida wa FDU Inkingi, yakatiwe gufungwa imyaka 15, ubushinjacyaha bw’Urwanda bumushinja ingengabitekerezo ya jenoside, gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu no gufatanya n’imitwe y’iterabwoba, muri iki gihe na we ararega Leta avuga ko uburenganzira bwe bwahohotewe mu nkiko z’Urwanda.

Ikiganiro na Me Innocent Twagiramungu: