Kuki hongeye guhwihwiswa « coup d’Etat »?!

Ibinyamakuru binyuranye birimo, « Veritasinfo », « Intabaza », biravuga ko mu Rwanda hari hagiye kuba « coup d’Etat » iza gupfuba. Si ubwa mbere binuganuzwe kuko no mu myaka ishize abanyamakuru bo Rwanda babibajije umukuru w’igihugu, Jenerali Paul Kagame. Cyakora byaba byo bitaba byo, inzego nkuru ntibizorohera kubyemeza cyangwa kubihakana ku buryo bivanaho amakenga. « Coup d’Etat » (guhirika ubutegetsi ku ngufu) kabone n’aho yaba yari yateguwe igapfuba ubwabyo si isura nziza ku gihugu. Ni igikorwa kiba cyerekana ko hari ibibazo bidasanzwe cyangwa bikomeye mu gihugu. Hari n’abavuga ko bishobora gukoreshwa nk’impuha bikoroshya igisobanuro cy’ishyirwa mu kato ka bamwe.

Ukuri ni ukuhe?

Impinduka mu myanya yo hejuru mu gisirikare yatangajwe mu ntangiriro z’iki cyumweru hari ababona ihishe ibindi mu gihe hari abayifata nk’ikintu gisanzwe. Ikinyamakuru « Igihe«  gitangaza ko « Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Jenerali Major Jacques Musemakweli, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, asimbuye Lt. Gen. Frank Mushyo Kamanzi, uheruka kugirwa umuyobozi w’ingabo za Loni muri Sudan.

Mu zindi mpinduka zabaye, Jenerali Major Alex Kagame yagizwe umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru, naho Jenerali Major Richard Rutatina akurwa ku mwanya w’Umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu ngabo.
Jacques Musemakweli yari asanzwe ayobora ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu mu gihe Alex Kagame yayoboraga Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo ».

Umwe mu bantu bazi neza kiriya gisirikare (utavugwa amazina ye ku mpamvu z’umutakano we) yavuze ko abatangaje ibya « coup d’Etat » ntaho bashingiye ngo kuko kuba Jenerali Mushyo yasimburwa nta kidasanzwe kirimo kuko yahamagariwe indi mirimo hanze y’Urwanda. Yanongeyeho ko ibyo gutangaza inkuru ya « coup d’Etat » bishobora no gukorwa n’uruhande urwo ari rwo rwose hagamijwe kujijisha abantu.

« Veritasinfo » n’ikinyamakuru « Intabaza » bo baremeza ko iyo « coup d’Etat » yari yateguwe igapfuba, ko kandi yari yateguwe kuba mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru.

Ibyo binyamakuru bikavuga ko ari yo mpamvu y’banze y’impinduka irimo no kuvana ku mwanya Rutatina. « Veritasinfo » yongeraho ko hari n’abakurikiranywe ku buryo bari mu mazi abira.

Isesengura ry’abantu banyuranye kuri « Radio Itahuka »(Ijwi ry’Ihuriro nyarwanda, RNC), rigaragaza ko mu gisirikare no mu butegetsi harimo abatabona kimwe uburyo igihugu kiyobowe. Berekana ko ibyo ubwabyo na cyo ari ikibazo kiremereye abari ku ntebe y’ubutegetsi, bakavuga ko icyizere kigirirwa bamwe mu gisirikare bikagaragazwa n’uko hari imyanya izengurukwa n’indobanure. Batanga urugero rw’abasubira ku myanya bahozeho nk’aho nta bandi bayifitiye ubushobozi. Basobanura ko, ari uko byagenze no kuri Jenerali Alex Kagame.

Ese mu Rwanda rw’ubu hashobora kuba « coup d’Etat »?

Mbere y’uko twibukiranya icyo Jenerali Paul Kagame yabivuzeho, twibaze mbere na mbere igitera « coup d’Etat » n’igituma ibasha gukorwa. Guhirika ubutegetsi ku ngufu biba mu bihugu birimo igitugu, bitarangwamo demokarasi.

Hari mpamvu nyinshi zituma abantu bakora « coup d’Etat » ariko reka tuvugemo eshatu:

Iya mbere ni igihe abantu babona ko uri ku isonga aganisha igihugu ku manga kandi akaba ari intumva ku buryo n’uwamugira inama yabizira.

Iya kabiri ni igihe bamwe mu biyumvamo ingufu na bo bafite inyota yo kujya ku butegetsi kandi bagasanga nibabufata ku ngufu bizabahira.

Iya gatatu ni igihe uri ku butegetsi yiyemeje kubugundira yibwira ko azabuviraho igihe azashakira byarimba akibwira ko yabugumaho ubuzima bwe bwose.

« Coup d’Etat » ishoboka iyo hari abo mu rwego rwo hejuru bashobora gucura umugambi uwo kwisonga akarabukwa ibitereko byasheshe. « Coup d’Etat » ishobora gukorwa na bamwe mu byegera, nk’uko ishobora no gukorwa n’abatari aba hafi aho.

Perezida Kagame we yavuze kenshi ko ntayashoboka mu Rwanda. Hari abasanga icyo yishingikirizaho ahanini ari uko, buri muntu wese yibwira ko hari umuneka ku buryo kuba buri wese yikanga undi, n’uwatekereza « coup d’Etat » akaba atizeye ko uwo yabikoza atamuvamo, bituma ubwoba bwaramaze gutaha bose ku buryo n’uri mu cyumba iwe aruhuka, avuga aziga akeka ko n’inkuta zijya kumuvamo.

Kuri Paul Kagame « coup d’Etat » ntishoboka

Mu kwezi kwa Gashyantare 2012, mu kiganiro n’abanyamakuru hari uwamubajije kuri coup d’Etat yahwihwiswaga mu bantu, perezida Paul Kagame yaramusubije ati:
« Nta muntu ushobora gukora coup d’Etat hano mu Rwanda ».

Amajwi y’ikibazo n’igisubizo yatanze icyo gihe kuri youtube ya Chris Kamo munsi hano:

Ikinyamakuru « The Rwandan » kivuga ku mpinduka mu gisirikare kinibutsa ibibazo byagaragaye mu gisirikare bikajya ku karubanda mu manza ziregwamo Jenerali Frank Rusagara na Koloneli Tom Byabagamba, bashinjwe n’abo batakekaga ko babikoreza umuriro. Iki kinyamakuru kikerekana uburyo Jenerali Rutatina asa n’uwateshejwe agaciro ajya gushinja abo atigeze arota gushinja.

Ese kuba hahwihwiswa ko hari hagiye kuba « coup d’Etat » hari uwabiheraho akavuga ko ntakaburimvano? Hari abavuga ko bitazarenza ibyumweru bibiri abantu batamenye niba ari impuha cyangwa niba hazacibwa umugani ugira uti: « ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi ».

 

Publicités

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion / Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion / Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion / Changer )

Photo Google+

Vous commentez à l'aide de votre compte Google+. Déconnexion / Changer )

Connexion à %s