Miliyoni n’igice yibasiwe na malariya, magana atanu irabahitana

Inkuru y’ikinyamakuru « Imirasire »

Abasaga 1,500,000 mu Rwanda bibasiwe na Malaria mu gihe 500 yabahitanye – MINISANTE

Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda (Minisante) yatangaje ko umubare w’abandura Malariya wiyongereye bidasanzwe mu myaka ibiri ishize, ivuga ko ari ikibazo cyakomotse ku ihindagurika ry’ikirere.

Imibare ya Minisante yerekana ko abantu ibihumbi 900 barwaye indwara ya Malariya mu mwaka w’2013, na miliyoni n’igice mu mwaka ushize wa 2014.

Impfu

Abantu bose hamwe 500 iyi ndwara yarabahitanye mu mwaka wa 2014.

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko ihindagurika ry’ikirere ryatumye imvura igwa ku buryo budasanzwe, bituma imibu itera Malariya yororoka cyane.

Iki kibazo kandi kivuzwe mu gihe mu mwaka wa 2012 minisiteri y’ubuzima yaguze inzitiramibu, ariko imaze kuzitanga mu baturage isanga zitujuje ubuziranenge.

Dr Corine Karema ushinzwe gahunda yo kurwanya indwara ya Malariya mu Rwanda yabwiye KFM ko muri miliyoni hafi eshatu z’inzitiramibu zari zatumijwe, ubu Leta imaze gusimbuza miliyoni imwe n’igice.

Ibi bivuze ko kimwe cya kabiri cyazo kigikoreshwa, mu gihe nyamara ubugenzuzi bwa Minisante bwagaragaje ko nazo zatije umurindi ubwiyongere bwa Malariya.

Gukurwa mu baturage

Kuri bamwe izi nzitiramibu ntizagakwiye kuba zigikoreshwa, ariko Dr Karema avuga ko zitagombaga gukurwa mu baturage hataraboneka izo kuzisimbura.

Ati:”Inzitiramibu igira imimaro itandukanye; imibu ntabwo yinjira kuruma umuturage kandi hari n’umuti.”

Minisante ivuga ko mu gihangana n’ubwiyongere bwa Malariya igiye gukoresha imiti yica imibu izaterwa mu turere twa Kirehe, Nyanza n’ahandi mu bice by’igihugu Dr Karema avuga ko byagaragaye ko hari Malariya nyinshi.

Dr Karema anavuga ko hazabaho gahunda yo kuvura ibyiciro bizahazwa na Malariya nk’abakuze, hifashishijwe abajyanama b’ubuzima.

Si umwihariko

Ukwiyongera kw’indwara ya Malariya muri iyi myaka ibiri ishize si umwihariko w’u Rwanda gusa.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS risobanura ko iki kibazo cyugarije n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba n’iy’amajyepfo nk’uko iyi nkuru ya Kfm ikomeza ivuga.

Iki kibazo cyahurije ibi bihugu mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere, bisuzuma cyane cyane uko byateza imbere gukusanya imibare y’abarwaye cyangwa abishwe na Malariya, kugira ngo babashe guhangana nayo bazi neza uko ihagaze.

Source:

http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/abasaga-1-500-000-mu-rwanda-bibasiwe-na-malaria-mu-gihe-500-yabahitanye-minisante

Publicités

Répondre

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l'aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l'aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l'aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l'aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s